Perezida Kagame yishimiye ibihe byiza yagiranye n’umwuzukuru we

Perezida Paul Kagame, yishimiye ibihe byiza by’umugoroba yagiranye n’umwuzukuru we, witwa Amalia Agwize Ndengeyingoma.

Perezida Kagame n'umwuzukuru we
Perezida Kagame n’umwuzukuru we

Perezida Kagame yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo yashyiragaho ifoto arimo agaburira umwuzukuru we witwa.

Ni ifoto yakurikije amagambo agira ati “Umugoroba wagenze neza.”

Ubwo Perezida Kagame aheruka gufungura ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba akanaganiriza urubyiruko, narwo rukamubaza ibibazo, hari uwamubajijie ikintu cyiza kurusha ibindi cyo kuba sogokuru, maze Perezida Kagame asubiza agira ati “Ni byose kuri jye.”

Perezida Kagame si ubwa mbere agaragaje ko agirana ibihe byiza n’abuzukuru be, kuko muri Nyakanga uyu mwaka yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko, bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.

Abuzukuru b’Umukuru w’Igihugu bizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.

Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, akaba umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame witwa Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 akaba afite imyaka itatu.

Ni mu gihe ubuheta bwa Ange na Bertrand, Amalia Agwize Ndengeyingoma, ari na we wagiranye ibihe byiza na sekuru, yuzuzaga umwaka kuko yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ibi nabyo bikomeza kuzamura urukundo twe abanyarwanda ruhebuje abanyarwanda dusanzwe tumukunda.Ibi bitwibutsa urugwiro agirana n’Abanyarwanda b’ingeri zose.Aborohe,urubyiruko,abakecuru n’abasaza,...

Gerard MBONINYIBUKA yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

ABANA TWUBAHE ABABYEYI KUKO BARADUKUNDA CYANEEEE!!!!

RUTH UWINGENEYE yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Birakwiriye. IMANA ikomeze kubana no kurinda uwo muryango Mwiza cyane.

RUTH UWINGENEYE yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Urugero rwiza president aha abandi babyeyi rwo gukunda imiryango abana bagahabwa uburere n’urukundo rwakibyeyi

Munyemana desire yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka