Perezida Kagame yishimiwe n’Abanyamusanze ubwo yahagararaga akabasuhuza (Amafoto)

Perezida Paul Kagame wari ukubutse mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, yageze mu mujyi rwagati wa Musanze, ava mu modoka, asuhuza imbaga y’abaturage bari bamutegererezanyije urugwiro rwinshi.

Perezida Kagame n’itsinda bari kumwe baturutse i Rubavu, yageze mu mujyi rwagati wa Musanze mu ma saa kumi n’imwe zirengaho iminota micye z’umugoroba. Ubwo yageraga hafi y’igorofa ry’ubucuruzi ry’ahazwi nko ‘Kwa Rukara’, yavuye mu modoka yari imutwaye agenda n’amaguru ari nako apepera abaturage, bari ku nkengero z’imihanda abandi buriye amagorofa, biyamiraga mu byishimo byinshi bagira bati “Ni wowe, ni wowe, ni wowe”.

Abo baturage bunganirwa n’abandi na bo bamupeperaga bagira bati “Kagame wacu, Muzehe wacu, Kagame wacu”.

Abaturage bari bahereye mu masaha ya mu gitondo bahari, bategereje ko Perezida Kagame wari agaruka asubiye i Kigali bakamuha indamutso zabo.

Umwe muri bo yagize ati “Kuva tukimenya ko ari i Rubavu, bamwe twavuye mu ngo, abandi dukinga amaduka tuza kumutegerereza hano kuko twari tumukumbuye, abandi bataranamubona na rimwe. Urumva ko amashyushyu yo kumureba yari menshi. Ubwo rero byatubereye nk’igitangaza biranadushimisha ubwo yageraga ahangaha, akaba ahagaritse urugendo rwe agasohoka mu modoka akaturamutsa”.

Undi ati “Nari mfite amashyushyu yo kwirebera n’amaso Perezida Kagame, kandi ku bw’amahirwe menshi rwose wagira ngo yumvise ibyifuzo byacu nk’abaturage, kuko yatugezeho akava mu modoka yari imutwaye akadusuhuza. Ryari nk’ibonekerwa kwirebera Umukuru w’Igihugu cyacu n’amaso yanjye. Imitima yacu yururutse kuko umunsi wose twari twiyemeje kutagira na hamwe duteremukira tutaramubona. Perezida wacu ntajya yirengagiza abaturage be, yakoze cyane arakarama”.

Uku gusuhuza abaturage byamaze iminota iri hagati y’itanu n’irindwi, ubwo yari ageze imbere y’isoko rinini rya Goico Plaza, ahita asubira mu modoka akomeza urugendo rwerekeza i Kigali.

Perezida Kagame kandi yageze na Nyabugogo, nabwo ava mu modoka agenda mu muhanda asuhuza abaturage, bari benshi ku muhanda ndetse no ku nzu ndende ziwegereye, bakaba bose bamugaragarije ko bamwishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

U Rwanda ni igihugu cyiza cyane ibi ntahandi mbizi ku isi aho umukuru w’igihugu atembera n’amagauru asuhuza abo ayobora isanisaha bikwereka uburyo abayobozi n’abayoborwa babanye neza cyane.Murakoze

Jean Uche Baptiste Munyaneza yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

We are happy for you our president.mwatugaruriye icyizere cyo kubaho.nimwebwe Imana yatwoherereje turabakunda Imana ikomeze ibishimire mubyeyi wacu.♥️♥️👏

Juvenal yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka