Perezida Kagame yishimira ibyo u Rwanada rwagezeho mu mwaka ushize

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda hari intambwe rwateye n’ubwo ibibazo ku isi byari bikomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2011, byose byaraturutse ku mbaraga Abanyarwanda muri rusange bashyize mu guhangana n’ibyo bibazo.

Mu ijambo rye yagejeje ku Banyarwanda isaa sita zuzuye ubwo umwaka wa 2012 wari ugezemo, yavuze ko ibibazo isi yahuye nabyo muri 2011 ntaho byakoze ubukungu bw’igihugu.

Ati: “N’ubwo habaye ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ku isi hose, umusaruro w’u Rwanda wiyongereye ku 8,8%, ikindi twishimira ni uko twakomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, iryo zamuka ryari kuri 7,4% mu Gushyingo umwaka 2011, nyamara ahandi mu Karere dutuyemo byari 20%, twashoboye no gukomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ikindi leta y’u Rwanda yakwishimira ni uburyo yakomeje gushyira imbaraga mu korohereza ishoramari mu Rwanda.

Avuga ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwavuye ku mwanya w’143 mu bihugu 183, ubu rukaba ruri ku mwanya wa 45 mu rwego rw’isi, n’uwa gatatu muri Afurika.

Gahunda zo gufasha Abanyarwanda bagifite intege nke mu kwikura mu bukene, Perezida Kagame yavuze ko zageze ku Banyarwanda hafi bose zibagirira akamaro.

Avuga ko kandi leta izakomeza kuzishyiramo imbaraga kurirango intego yihaye yo kuzamura Abanyarwanda bose igerweho vuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka