Perezida Kagame yishimanye n’abo mu muryango we ku munsi w’abakundana

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe n’abo mu muryango we, iherekejwe n’amagambo asa n’agaragaza ko yishimiye kubana na bo ku munsi benshi bafata nk’umwihariko ku bakundana (Valentine’s Day).

Muri iyo foto, Perezida Kagame agaragaramo ari kumwe na Madamu Jeanette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, ndetse n’abuzuku be babiri.

Iyo foto iherekejwe n’amagambo agira ati “Today and my#1Girls”. Ibi ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo: “Uyu munsi n’abakobwa banjye ba mbere”.

Ubu butumwa bwakiriwe n’abantu benshi, dore ko ari n’umwe mu bafite ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira ko abasha kubonera umwanya we umuryango akawitaho, nubwo aba afite izindi nshingano nyinshi nk’Umuyobozi w’Igihugu.

Uwitwa Mbabazi yagize ati: “Niba Umukuru w’Igihugu abasha kubonera umwanya umuryango we nubwo aba ahuze cyane, ni uruhe rwitwazo twe ababyeyi twagira rwo kutita ku miryango yacu? Iterambere ry’Igihugu rivoma cyane ku muryango wegeranye kandi utekanye!! Iteka tuzahora twishimira kukugira Nyiricyubahiro Perezida Paul Kagame”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka