Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu, kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.

Dr Patrick Hitayezu
Dr Patrick Hitayezu

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 2 Ugushyingo 2023, rivuga ko mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Dr Patrick Hitayezu yirukanywe kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.

Dr Patrick Hitayezu, wari Chief Economist, yari ashinzwe iterambere, guhuza ibikorwa ndetse no gusesengura umusaruro ku rwego rw’ubukungu muri MINECOFIN.

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Nyakanga 2022, ni yo yashyize Dr Patrick Hitayezu ku mwanya wa Chief Economist, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Patrick Hitayezu ni umuhanga mu by’ubukungu ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye no gusesengura Politiki y’ubukungu. Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yakuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Yabaye kandi mu nama y’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye harimo Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntakundi nashakire ahandi urwanda sigihugu cyogukiniramo akazi nakazi n’umusimbura yigireho kuko ntamikino ari mukazi nyarwanda bisaba gukora nkuwikorera murakoze

bimenyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka