Perezida Kagame yijeje abashoramari b’Abashinwa ko badashobora guhomba
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje abashoramari b’Abashinwa baje kureba ibikenewe kugirango bazane inganda zabo mu Rwanda, ko inyungu bifuza bazazigeraho bitewe n’uko mu Rwanda na Afurika muri rusange, bakeneye byinshi mu buzima bwa buri munsi.
Umukuru w’igihugu yabwiye itsinda ry’abashoramari 23 b’Abashinwa bari mu Rwanda guhera kuwa mbere tariki 21/10/2013, ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye bitewe n’uburyo ngo “ bagenzi babo bahasanzwe bagira ingaruka nziza kandi zihuse ku bukungu bw’u Rwanda”, ndetse ko hari n’ibindi byinshi bikenewe.
Yahereye ku gakuru gatangaje ati: “Hari umwe mu bashoramari baturutse i Burayi, waje muri Afurika gushaka aho yashora imari, asubiye iwabo abwira bagenzi be ko yasanze nta cyizere batanga kubera ko ari abakene batagira n’inkweto; undi amwumvise ati ‘aho niho hantu hanyaho umuntu yakorera, cyane ko nzahita njyanayo inkweto kuko bazikeneye”.

Muri Afurika ngo bakeneye ibintu byinshi cyane, ku buryo umuntu wese wahashinga uruganda rwe adashobora guhomba na gato, nk’uko Umukuru w’igihugu yabwiye iryo tsinda ry’abashoramari b’Abashinwa, ubwo yabonanaga nabo kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013.
Perezida Kagame yijeje ko Leta igiye gukora ibishoboka byose no kwihutisha imirimo kugira ngo inganda zikora ibintu bito bito zizazanwa n’abo bashinwa, zitangire gukorera mu Rwanda.
“Kuza gukorera mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’impinduka ku bukungu bw’impande zombi; niyo mpamvu tuzakora ibishoboka byose kandi mu gihe cyihuse, kugira ngo iyo mishinga igerweho; kandi bikagomba gukorwa mu buryo burambye”, nk’uko Perezida Kagame yabyijeje.
Abo bashoramari bavuga ko batahita batangaza igihe bazaziraho kuko ngo bakirimo kwiga ku makuru bagiye begeranya. Bateganya kuzajya bashora ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu gihugu imbere no hanze, cyane cyane mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Uburyo bwose ngo burabateganirijwe nk’uko Umukuru w’igihugu yabijeje ko ibihugu bya EAC birimo kunoza inzira z’ubwikorezi no koroshya ubucuruzi, harimo ibijyanye n’imisoro, gushyira hamwe mu bya gasutamo, impushya zo gukorera mu bihugu, kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’imiyoboro ya peterori izagera mu Rwanda.
Abashoramari b’Abashinwa nibemeza kuza mu Rwanda mu gihe kitarenze umwaka, bazashora imari mu nganda zikora amasogisi, za karuvati, amashati, udukoresho two gutanga amashanyarazi, imikandara n’inkweto, nk’uko Prof Justin Yifu Lin wabazanye yabisobanuye.
Aba bashoramari bavuga ko bihariye amasoko yo mu bihugu byo ku isi ku kigero kirenga 50%, ku buryo uretse kudahomba kw’ibicuruzwa byabo, nibaramuka babyanditseho ko byakorewe mu Rwanda, byaba ari ukumenyekanisha igihugu mu ruhando rw’ubucuruzi mpuzamahanga.

Umukuru w’igihugu yanabatumiye mu nama ku ishoramari mpuzamahanga iteganijwe kubera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, aho ku ruhande rumwe izahuza ibihugu bya EAC, indi ikomeye ikazaba ijyanye n’itumanaho, igahuza ibihugu bitandukanye byo ku isi.
Iyi nama mpuzamahanga ku itumanaho yiswe Transform Africa y’Umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), ngo yitezweho gufata ingamba zikomeye zo guhindura ubukungu bw’Afurika, nk’uko Perezida w’igihugu yabisobanuye.
Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) kigaragaza ko ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda, kuri ubu rifite agaciro ka miliyoni 220 z’amadolari, yashowe mu bwubatsi, mu itumanaho rya Star Media, hoteli, inganda n’ubucuruzi bw’ibintu binyuranye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
u Rwanda n i igihugu cyiza buri wese yashoramo imari ye ntaguhungabana cyangwa se igihugunga afite ko azahomba, hari imikorere myinshi kandi ibereye buri wese, ibyo bivuze ko rero igihe cyose umuntu yabashije gushora imari mu gihugu cy’u rwanda aba yizeye gutera imbere, kandi ibi bikanafasha abanyrwanda mu kwiteza imbere.