Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni witabye Imana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije umuryango, inshuti, Perezida wa Afurika y’Epfo n’abaturage ba Afurika y’Epfo, nyuma y’urupfu rwa Tito Mboweni wigeze kuba Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame asuhuzanya na Tito Mboweni muri 2017
Perezida Kagame asuhuzanya na Tito Mboweni muri 2017

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yagaragaje ko Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika kubera uruhare rwe mu rugendo rwo kwihuza kwa Afurika ndetse no mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, aho yari ayoboye ikigega gishinzwe amahoro mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Tito Mboweni ni umwe mu bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame muri Kanama 2024 i Kigali kuri Stade Amahoro
Tito Mboweni ni umwe mu bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame muri Kanama 2024 i Kigali kuri Stade Amahoro

Tito Titus Mboweni wo muri Afurika y’Epfo yamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukoresha urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ashima iterambere ry’u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame. Yakunze kuvuga ko u Rwanda ari Igihugu cy’intangarugero Afurika y’Epfo ikwiriye kwigiraho.

Yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024.

Tito Mboweni yayoboye Reserve Bank muri Afurika y’Epfo, iyi ikaba ari Banki Nkuru y’icyo gihugu, igenzura ubukungu n’agaciro k’ifaranga muri Afurika y’Epfo, kuva mu 1999 kugera mu 2009.

Mboweni kandi yabaye Minisitiri ushinzwe Umurimo n’Abakozi muri Afurika y’Epfo kuva mu 1994 kugera mu 1998.

Yakunze kumvikana avuga ko iyo aje mu Rwanda ari ho honyine yumva atekanye kandi ahawe ikaze, akifuza ko n’ibindi bihugu byagira uwo muco wo kwakira abandi Banyafurika neza ntibababonemo ubunyamahanga.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko atewe agahinda kenshi n’urupfu rwa Tito Mboweni, avuga ko Afurika y’Epfo itakaje umuntu wari ukomeye kandi witangiraga gukorera igihugu nta vangura, agaharanira by’umwihariko iterambere ry’ubukungu bw’icyo gihugu n’uburenganzira bw’abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka