Perezida Kagame yihanganishije Ubwami bw’u Bwongereza
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Perezida wa Pepubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), yihanganishije Umwami Charles III w’u Bwongereza, kubera gutanga k’Umwamikazi w’icyo gihugu, Elizabeth II.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ko muri iki gihe cy’akababaro gakomeye, ko gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza, hibukwa imyaka 70 yose yamaze akurikirana imibereho y’Umuryango wa Commonwealth, kandi ko uyu muryango ari umurage ukomeye assize.
Umukuru w’Igihugu yihanganishije kandi umuryango wose w’Ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’Umuryango wa Commonwealth.
Umwamikazi Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, akaba yari amaze imyaka 96 y’amavuko na 70 ku ngoma.
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe ibiruhuko bidashura