Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo
Perezida Paul Kagame anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto, umuryango n’abaturage b’icyo gihugu, bari mu gahinda k’urupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’abandi basirikare umunani.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Gen Francis Omondi azibukirwa ku bushishozi no kwicisha bugufi mu nshingano ze.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege yabaye tariki 18 Mata 2024.
Iyo ndege ya gisirikare yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko abo bayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe guhangana n’amabandi ashimuta amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya, ikaba yahanutse nyuma y’iminota micyeya ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School’ muri West Pokot County, nk’uko byasobanuwe na Perezida Ruto.
Abasirikare babiri ni bo barokotse muri iyo mpanuka, bahita bajyanwa mu bitaro nk’uko byemejwe na Perezida Ruto, wabifurije gukira vuba, kandi ko yifatanyije n’imiryango yose y’ababuze ababo muri iyo mpanuka, yongeraho ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyayiteye.
Perezida William Ruto yahise atangaza ko igihugu cya Kenya guhera tariki 19 Mata 2024, kigiye mu cyunamo cy’iminsi itatu. Ibyo akaba yabitangaje nyuma y’uko amenye ayo makuru,aho yari yahise atumiza inama y’igitaraganya y’abagize inama nkuru y’igihugu y’umutekano muri Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|