Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ku mpande za Goma na Gisenyi.

Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n'iruka rya Nyiragongo
Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yatangaje ko yihanganishije abaturage bagizweho n’ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko hari ababuze ababo ndetse abandi bakabura ibyabo.

Perezida Kagame abitangaje nyuma yo gusura ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yakurikiyeho, mu Karere ka Rubavu aherekejwe na Perezida Tshidekedi ndetse basura n’agace ka Kibati kasenywe n’amahindura y’ikirunga yasenye amazu y’abaturage.

Ku ruhande rwa Perezida Tshidekedi, we yashimiye Perezida Kagame kubera uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Perezida Tshidekedi yatangaje ko yahamagaye mugenzi we w’u Rwanda akamusaba kwakira abaturage barimo bahunga ikirunga cyarimo kiruka.

U Rwanda rwakiriye ibihumbi bibarirwa muri 14 by’abaturage ba Congo baruhungiyemo kandi bahabwa ubufasha bw’ibanze bashobora kubaho, harimo aho kuruhukira, ibiribwa, ibyo kuryamira, ubuvuzi ku bari babukeneye n’ibindi.

Perezida Félix Tshidekedi
Perezida Félix Tshidekedi

Ubu mu Rwanda habarurwa impunzi 29 zahunze imitingito harimo abagore 9 n’abana 20, abandi bose bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

Abanyekongo bakiriwe mu Rwanda bakaba barashimiye Perezida Kagame, uburyo bakiriwe kuko ntawabuze icye ahubwo bitaweho nk’abari iwabo.

Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ashyigikiye Tshisekedi mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro

Perezida Kagame abajijwe n’itangazamakuru ubufasha yemeye gutanga mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo bwabayeho igihe kinini bigomba kurangira.

Yagize ati "Ikibazo cy’umutekano n’amahoro byari bimaze igihe, nashimye umurongo Perezida Tshisekedi yafashe mu kurandura imitwe yitwaza intwaro kuko biratworohera gutera imbere abaturanyi bafite ibibazo by’amahoro n’ukutekano".

Perezida Kagame avugako ubufasha Leta ya Congo izakera ku Rwanda ruzabutanga kugira ngo abaturage bashobore kubona amahoro n’ukutekano, bagire umwanya wo gukora no kwiteza imbere.

RDC yiteguye inyungu mu kwinjira muri EAC

Perezida Tshisekedi yatangaje ko igihugu ayoboye cyiteguye kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi biteze inyungu muri uwo muryango.

Yavuze ko umuturage wa Gisenyi ukuye ibintu byose ku cyambu cya Mombasa ahendukirwa kurusha umuturage wa Goma, kuko batari mu muryango wa EAC.

Ikindi ngo kubera kutaba muri EAC, abaturage ba Congo bahanyuza ibicuruzwa hari imisoro bacibwa izahita ivaho nibinjira muri uwo muryango.

Amasezerano yasinywe hagati y’Abayobozi b’ibihugu byombi arebana no guteza imbere no kurengera ishoramari akaba yakozwe hagati ya Minisiteri z’ubucuruzi ku mpande zombi.

Abakuru b’igihugu byombi bakaba biyemeje gushyira imbaraga mu mibanire myiza y’ibihugu n’abaturage.

Reba ikiganiro cyose abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’abanyamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

PEREZIDA NAKOMEREZAHO NDETSE NATW TWIHANGANISHIJE
IYO MI RYANGO

CORONEL JACQUES NKUNDA yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka