Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc bibasiwe n’umutingito, wahitanye benshi abandi barakomereka.

Perezida Kagame yihanganishije Maroc ku bw’ibyago by’umutingito iki gihugu cyahuye na byo, aho yagize ati "Mu izina ry’Abanyarwanda bose, nifatanyije mu kababaro n’Umwami Mohammed VI, imiryango y’ababuze ababo n’Abanya-Maroc muri ibi bihe bikomeye by’akababaro."

Muri Maroc bari mu gahinda gakomeye ko kubura ababo kubera umutingito
Muri Maroc bari mu gahinda gakomeye ko kubura ababo kubera umutingito

Ni umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu barenga 2000, abandi basaga 1400 barakomereka. Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023.

Uretse kuba wishe abantu benshi abandi bagakomereka, ngo wangije imitungo myinshi ndetse uteza ubwoba bwinshi mu bantu mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech, no mu yindi mijyi itandukanye.

Usibye Perezida Kagame wihanganishije akanifatanya n’abaturage ba Maroc muri ibi bihe barimo bitoroshye, Papa Francis, Abaperezida b’ibihugu bya Amerika, Russia, France, Ukraine, hari kandi Perezida wa komisiyo ya AU, Moussa Faki n’abandi, bifatanyije n’aba baturage mu kuboherereza ubutumwa bubihanganisha ndetse hari n’ababemereye ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Germaine wiwacu inyange,ndashaka nimero yawe warabuze

Uwihanganye jado yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka