Perezida Kagame yihanganishije Abanyatanzaniya baburiye ababo mu mpanuka y’ubwato

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’Abanyatanzaniya yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria.

Ubwo bwato bwiyubitse butaragera iyo bujya
Ubwo bwato bwiyubitse butaragera iyo bujya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018, nibwo iyo nkuru y’incamugongo yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwa Tanzaniya ivugako abagenzi 86 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfuye, mu gihe abandi barenga ijana bagishakishwa mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Perezida Kagame yahise atangaza ko u Rwanda rwashenguwe n’iyo nkuru y’byago byibasiye igihugu cy’igituranyi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "Twihanganishije bikomeye imiryango n’inshuti baburiye mu mpanuka y’ubwato bwabereye mu kiyaga cya Victoria. Twiftanyije namwe muri ibi bihe bikomeye. Turanashimira abagize uruhare mu butabazi."

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane irokokamo abantu 37, ariko ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje kugeza ubu.

Imwe mu mpamvu ikekwa ku kuba yateye impanuka y’ubwo bwato, harimo gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo.

Itangazamakuru ryo muri Tanzania ryatangaje ko bwari butwaye abantu babarirwa hagati ya 400 na 500.

Ikiyaga cya Victoria nicyo kinini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko ihuza ibihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.

Impanuka yaherukaga kuba ikomeye yabaye muri 2011, aho yaguyemo ababarirwa muri 200.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka