Perezida Kagame yihanganishije abanya-Sénégal

Perezida Paul Kagame, yohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida n’abaturage ba Sénégal, nyuma y’inkongi y’umurimo yibasiye ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, igahitana impinja 11 zari zikimara kuvuka.

Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall
Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter, yihanganishije Perezida Macky Sall n’abaturage ba Sénégal, ku bw’isanganya yahitanye ubuzima bw’abaziranenge bari bakivuka.

Yagize Ati “Perezida Macky Sall, twihanganishije byimazeyo wowe na Sénégal ku bw’akaga gakomeye ko gutakaza ubu buzima bukiri buto! Mugire umugisha.”

Iyi mpanuka yaturutse ku nkongi y’umuriro yahitanye ubuzima bw’impinja 11 zari zimaze kuvuka, yabaye mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, yibasira ishami ryita ku bana bato bamaze kuvuka mu bitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh muri Tivaouane, mu burengerazuba bw’igihugu.

Perezida wa Sénégal abinyujije kuri Twitter, yavuze ko atewe agahinda n’iryo sanganya ndetse yihanganisha ababyeyi b’abo bana n’imiryango yabo.

Iyo nkongi y’umuriro bivugwa ko yatewe n’ikibazo mu nsinga z’amashanyarazi, ibizwi nka ‘short circuit’ cyangwa ‘court circuit’.

Perezida Macky Sall yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu. Yanategetse ko hakorwa iperereza kuri ibyo byago. Biteganyijwe ko ku wa gatandatu akorera uruzinduko i Tivaouane agahura n’abo mu miryango y’abo bana.

Perezida Sall yahise yirukana Minisitiri w’ubuzima, Abdoulaye Diouf Sarr, ndetse akazasimburwa na Marie Khemesse Ngom Ndiaye, wari usanzwe ari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje ari bakomeze kwihangana kuko ntakundi mubuzima bibaho

Nsengiyumva Jean Paul yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka