Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama yiga ku gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Mugabane w’Afurika, ko hakwiye gushyirwa ingufu mu bwikorezi bwo mu Kirere hagati y’Abanyafurika.

Perezida Kagame yifuza ko ingufu zishyirwa mu mihanda zashyirwa no mu ngendo z'ikirere (Photo archive).
Perezida Kagame yifuza ko ingufu zishyirwa mu mihanda zashyirwa no mu ngendo z’ikirere (Photo archive).

Perezida yabitangaje yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere ubwikorezi mu karere hakoreshejwe imihanda, ariko izo ngamba zikwiye no gushyirwa mu bwikorezi bw’indege.

Yabitangaje ubwo yafunguraga iyi nama iteraniye i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Twizeye ko vuba aha, umunyafurika wifuza gukoresha indege asura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya bimworohera aho kuba umuzigo (…) Turifuza kubona Abanyarwanda n’Abanyafurika bitabira gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo yo muri uwo rwego.”

Perezida yavuze ko kandi hakwiye gukurwaho inzitizi, gusa ko ibyo gusa bidahagije kuko hakwiye no kubakwa ubushobozi bw’abakora muri uru rwego rw’ubwikorezi bukoresha indege.

Perezida Kagame ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.
Perezida Kagame ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu 550 bavuye mu bihugu 58, ibigo by’indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa.

Andi mafoto

Reba andi mafoto menshi ukanze AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Brovo, Président nkunda. imvugo niyo ngiro. Nizere ko izo nama bazazikurikiza maze afurika natwe tugatana n’ubukene.

Kizakinyambo yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka