Kugira Karidinali ni ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda - Musenyeri Rukamba

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Karidinali ari ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi Abanyarwanda.

Yabitangaje ku wa 27 Ukwakira 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda icyo kugira Cardinal bivuze ku gihugu.

Ku Cyumweru ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yashyizeho ba Karidinali 13 harimo Antoni Kambanda usanzwe ari Arikiyepesikopi wa Kigali.

U Rwanda ni igihugu cya 24 muri Afurika kigize Karidinali, Antoni Kambanda akaba ari we wa mbere ugeze kuri urwo rwego mu Rwanda.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ari ikimenyetso gikomeye ko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi y’Abanyarwanda.

Ati “Kuba Papa yagennye Musenyeri Antoni Kambanda kuba Karidinali, uzaba abaye uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, gushyigikira no gutera imbaraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwayo bwo kogeza ivanjili.”

Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Abakaridinali ari abantu barwanira ishyaka Yezu Kirisitu muri Kiliziya ndetse bakaba banabipfira.

Musenyeri Filipo Rukamba yanakomoje ku mwambaro wambarwa na ba Karidinali avuga ko ujyanye n’inshingano bafite muri Kiliziya no ku bayoboke.

Agira ati “Ubundi umwambaro wabo ni umwambaro utukura bivuga urukundo n’amaraso, kuba yakwemera gupfira ukwemera kwe.”

Mu nshingano abakaridinali bafite harimo gutora no gutorwamo Papa, hari ukunganira Papa mu nama bateranye cyangwa buri wese ku giti cye, bafasha Papa kwiga ku bibazo by’ingutu no gushingwa imirimo yihariye no kwamamaza ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya.

Umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko kuba musenyeri Antoni Kambanda yagizwe Karidinali ari ishema ku gihugu n’inshingano ikomeye kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myaka 120 imaze ibayeho.

Biteganyijwe ko ku wa 28 Ugushyingo 2020 aribwo Musenyeri Antoni Kambanda, Arikiyepesikopi wa Kigali, azahabwa ubu Karidinali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni byo rwose Papa yitaye ku Rwanda.Buriya tubonye umuvugizi utazarya indimi mu kuvugira Kliziya Gatolika y’u Rwanda.Si you gusa ahubwo n’iy’isi yose.Gusa cyanecyane it’s Rwanda!

Azavugira kandi n’Abanyarwanda pe!

Dusabe: Mana mubyeyi wacu tugushimiye ko watoye Musenyeri Antoni Kambanda ngo abe Cardinal(Umuhamya utijyana wa Kliziya).
Nk’uko wabimutoreye guma umuhe ubutwari bwo kuvugira imbabare zose maze Kliziya yawe ikiri mu rugendo hano ku isi izatahukane umutsindo iwawe mu ijuru.

KUBWA YEZU KRISTU UMWAMI WACU.

Bikira Mariya mwamikazi w’Intumwa udusabire!
Mwamikazi wa Kibeho udusabire!
Mwamikazi w’Abatagatifu Bose udusabire!
Mwamikazi wa Purigatori udusabire!
Batagatifu Mwese mwageze mu ijuru,Mudusabire!

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Ariko ubanza kiriya cyemezo cya papa cyo kugira Monseigneur kambanza Antoine cardinal hari abo bitashimishije ukurikije ama comments yuzuye umujinya.

Kagabo jean yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Mubyukuri kugira Antoine kambanda cardinal nibyiza cyane kandi nini nyungu nyishi Ku Rwanda byumwihariko ni ishema kandi biha kiliziya ingufu nyinshi ryiyogeza butumwa ,
No gukomeza kurushaho kwamamaza ijambo ry’Imana rikaguka cyane ,
Murakoze cyane kandi n’inkuru yanyu yanditse neza .

Jean lemon Pierre IRASENGWA yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Papa Yitaye ku Rwanda. So what? Gute se yitaye kurwanda.cardinali se nukubaka ibitaro abanyarwanda bakivuza,umuhanda se? adufashije kwihaza mubiribwa se? Ubukoloni bwaciye mumadini butugeza habi.

Nkunda yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Basenyeri bacu dukunda,nimureke kujijisha abantu.Mwabaye "Abavugizi" ba Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite n’Umuvugizi we uri official.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto mufite bwo kuvugira umuntu utabatumye.Muvugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,ariko nta burenganzira mufite bwo kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.

mugabo jean yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ngo Papa yitaye ku Rwanda..hahahaa ndagusetse atubabarire abe atwibagiwe ahubwo..

jo yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka