Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Salim Ahmed Salim

Perezida waRepubulika, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’amavuko Dr. Salim Ahmed Salim wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Tanzania, wujuje imyaka 80.

Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza y'amavuko Salim Ahmed Salim
Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Salim Ahmed Salim

Abinyjije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ubwitange wagaragaje mu gukorera igihugu cyawe na Afurika, ni urugero kandi rutera ishyaka abandi benshi kuri uyu mugabane”.

Uretse kuba yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Tanzania mu mwaka wa 1984 kugera 1985, Dr. Salim Ahmed Salim yabaye umuyobozi wa gatandatu w’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (OAU), manda eshatu guhera mu mwaka wa 1989 kugera 2001.

Dr. Salim Ahmed Salim yavutse tariki 23 Mutarama 1942, avukira ku kirwa cya Unguja mu Bwami bwa Zanzibar, ubu ikaba ibarirwa mu gihugu cya Tanzania.

Dr. Salim Ahmed Salim yatangiye imirimo yo kuba umudiplomate afite imyaka 22 gusa, ubwo yari ahagarariye igihugu cya Zanzibar mu Misiri (Ambassador), ibintu byatumye aba Umunyafurika wa mbere muto wakoraga iyo mirimo kuri icyo gihe.

Nyuma yaho gato Dr. Salim yabaye Ambasaderi wa mbere wa Repabulika ya Tanzania na Zanzibar mu Misiri, aho yavuye ajya ku mwanya nk’uwo ariko noneho ahagarariye Repabulika ya Tanzania mu gihugu cy’u Buhinde.

Mu mwaka wa 1969, Dr. Salim yagizwe ambasaderi wa Repabulika ya Tanzania mu gihugu cy’U Bushinwa, aho yavuye ajya mu Mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gukora mu Muryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1970, abifatanyije no guhagararira igihugu cye mu bihugu birimo Cuba, Guyana, Barbados, Jamaica, Trinidad na Tobago kuva mu mwaka wa 1970 kugera 1980.

Dr Salim yakoze imirimo itandukanye mu Muryango w’Abibumbye kugeza mu mwaka wa 1980 ubwo yasubiraga muri Tanzania, akagirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugera 1984.

Muri Mata 1984, Dr. Salim yagizwe Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho igihe cy’amezi 19 kuko mu Gushyingo 1985, yahise agirwa umuyobozi wungirije Minisitiri w’Intebe, umwanya yari afatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo n’imirimo ya Leta kugeza ubwo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (OAU) mu 1989.

Yabaye kuri uwo mwanya mu gihe cya manda eshatu kugera mu 2001, muri icyo gihe yerekanye ubuhanga buhanitse na diplomasi mu gukemura ibibazo bya Afurika, anagenzura ihinduka ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (OAU), nk’umuntu wari ufite ubunararibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka