Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid-al-Fitr
Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’idini ya Islam bo mu Rwanda no ku Isi hose umunsi mwiza wa Eid-al-Fitr, abifuriza amahoro n’uburumbuke.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, nibwo Abayisiramu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.
Mu Rwanda Abayisiramu bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu isengesho bakorera hamwe basoza Igisibo.
Perezida Kagame mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: "Eid Mubarak kubantu bose biyizihiza mu Rwanda no kwisi yose. Mbifurije umunezero, amahoro n’amajyambere."
Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Salim Hitimana ubwo hasozwaga uku kwezi yavuze ko igisibo cyagenze neza muri rusange, kikaba cyarabaye igihe cyiza cyo kwitagatifurizamo, bakoramo ibikorwa by’urukundo.
Sheikh Salim Hitimana, yasabye Abayislamu gukomeza kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza gufatanya na Leta mu kubungabunga umutekano kuko ari wo utuma ibikorwa byose bikorwa mu mutuzo.
#EidMubarak to all celebrating in Rwanda and around the world. Wishing you joy, peace and prosperity.
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 21, 2023
Ohereza igitekerezo
|