Perezida Kagame yifurije abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abayisilamu, abifuriza umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.

Perezida Kagame yifurije abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr
Perezida Kagame yifurije abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ni wo munsi ukomeye mu idini ya Isilamu, kuko usoza igifungo cy’iminsi 40 bamara biyiriza banasenga.

Uwo munsi bongeye kuwizihiza kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018, umunsi wahise unagirwa uw’ikiruhuko mu Rwanda hose.

Perezida Kagame na we yabageneye ubutumwa kuri uyu munsi, aho yagize ati "Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku bayisilamu bose bo mu Rwanda no ku isi hose. Ubaryohere hamwe n’imiryango yanyu."

Abandi bayobozi bifurije abayisilamu umunsi mwiza barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga muri iyi minisiteri Olivier Nduhungirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka