Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’umurimo

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi umunsi mwiza w’umurimo kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda umurimo bakora wa buri munsi kugira ngo bateze imbere imiryango yabo, ndetse n’Igihugu cyabo muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga z’Abanyarwanda zatangiye kugaragaza umusaruro ushimishije. Mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bikuye mu bukene. Yanibukije ko Abanyarwanda bagifite akazi kenshi kugira ngo bazamure igihugu cyabo bagere aho bifuza kugera.

Buri mwaka urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera ku 125,000 binjira mu isoko ry’umurimo. Imbaraga, impano, ni ubushake byabo ubundi bikwiye kungana n’amahirwe yo kubona akazi; nk’uko itangazo ravuye mu biro by’umukuru w’igihugu ribivuga.

Guverinoma irakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu buryo bwatuma Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byiza bashobora nabo kuvamo abikorera. Iyi niyo mpamvu hashyizweho Ikigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Devlopment Fund) mu Rwanda hose kugira ngo gishyigikire Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.

Perezida Kagame yashimye abatsinze amarushanwa yo guhanga imirimo mito n’iciriritse mu turere twose yakoreshejwe na Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi kuko bari ku isonga ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo. Tuzi aho dushobora kugera iyo dukoreye hamwe. Reka rero dukomeze guha umurimo agaciro kuko bijyanye no kukiha no kugahesha igihugu cyacu”.

Umukuru w’igihugu yarangije ubutumwa asaba Abanyarwanda kugira umunsi mwiza wo kuruhuka ariko banatekereza ku murimo.

Kigalitoday

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka