Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage ba Rebero mu muganda

Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muganda, yagarutse ku bushake bw’Abanyarwanda mu gushaka kwikemurira ibibazo byabo batarinze gutegereza ko hari undi uzabibakemurira.

Perezida Kagame yagize ati “ikinyuranyo hagati y’Abanyarwanda n’abandi ni uko twahisemo gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byacu. Iyo abantu bakoreye hamwe nta kintu batageraho”.

Umuganda wakorewe i Rebero mu mujyi wa Kigali witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi, abenegihugu basanzwe n’abanyamahanga batuye mu mujyi wa Kigali. Uyu muganda kandi wanitabiriwe by’umwihariko n’ingabo na polisi by’igihugu.

Dore amwe mu mafoto yafatiwe mu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu i Rebero mu mujyi wa Kigali.

Inzego z'umutekano nazo zitabiriye igikorwa cy'umuganda.
Inzego z’umutekano nazo zitabiriye igikorwa cy’umuganda.
Abaturage basanzwe n'abanyamahanga batuye Kigali bitabiriye umuganda.
Abaturage basanzwe n’abanyamahanga batuye Kigali bitabiriye umuganda.
Perezida Kagame yerekwa ibikorwa biri mu mudugudu wa Rebero.
Perezida Kagame yerekwa ibikorwa biri mu mudugudu wa Rebero.
Nyuma y'umuganda, Perezida Kagame yaganiriye n'abari bitabiriye umuganda i Rebero.
Nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yaganiriye n’abari bitabiriye umuganda i Rebero.
Nyuma y'umuganda, abaturage bagaragarije Perezida Kagame ko bamwishimiye.
Nyuma y’umuganda, abaturage bagaragarije Perezida Kagame ko bamwishimiye.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka