Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyakigali muri siporo rusange
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange, iba rimwe mu byumweru bibiri mu kwezi, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018.

Iyi siporo rusange ni umunsi washyizweho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ufashe abatajya babona umwanya wo gukora siporo ndetse n’abakunzi bayo muri rusange kwidagadura.
Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye w’iyi siporo, kuko akunda kuyigaragaramo akenshi. Mu butumwa akunda kugeza ku bitabiriye iyi siporo, abibutsa ko akamaro ka siporo ari ukubafasha kugira ubuzima bwiza ariko kandi bakanubaka igihugu bafite ubuzima buhagaze neza.
Iyi siporo yitiriwe “Car free day” ikorwa imwe n’imwe mu mihanda igize Umujyi wa Kigali itemerewe kunyurwamo n’imodoka mu gihe cy’amasaha abiri.
Kuri uyu munsi kandi Minisiteri y’Ubuzima ipima indwara zitandura ku munsi wese ubishaka uba witabiriye siporo.








Kureba andi mafoto kanda AHA
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Very Nice. Felicitations ku muntu wafashe amafoto. Imbere y’umuturage Mzee wacu yicisha bugufi cyane. Aranyonga igare, akanahagurikira! Ririya gare natyo ariko ni hatari. Nta muntu yarihaho akanyenga?
Long Live our president Mzee Kagame Paul.He is an exemplary African president.Nibe yahoraga ategeka u Rwanda.Ikibazo nuko azasaza mu myaka iri mbere tukaba imfubyi (orphans).Imana izamuhe nibuze gutegeka indi myaka 15,azaveho afite 76 years.Nukuvuga kugeza muli 2033.Ikindi kibazo,nuko imyaka yihuta cyane.Urugero,muli 1994,jyewe nali umusore.None dore ndashaje.Birababaje.Life is a mystery.Ariko nanjye nemera ko hazabaho Umuzuko (resurrection) w’abantu bapfuye bumvira imana.
Gusa bible ivuga ko abantu bakora ibyo imana itubuza batazazuka (abajura,abasinzi,abicanyi,abasambanyi,etc...).
Long live mzee!!!!