Perezida Kagame yifatanyije n’abagore ku munsi wabahariwe
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abagore bo mu Rwanda no ku Isi yose, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, mu guhe kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Perezida Kagame yagize ati “Ndashima abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi yose kuri uyu munsi w’ingenzi. Turi kumwe namwe muri urwo rugamba rw’uburinganire mu buryo bukwiye!”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|