Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko batagomba gucunaguzwa no gusindagizwa

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko badakwiye gukomeza gucunaguzwa no gusindagizwa igihe cyose, kubera ko atari ko bikwiye kumera.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko batagomba gucunaguzwa no gusindagizwa
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko batagomba gucunaguzwa no gusindagizwa

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 18, ihuje abayobozi batandukanye hamwe n’abandi Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba abatuye imbere mu gihigu cyangwa se hanze yacyo.

Mu ijambo ritangiza iyi nama, Umukuru w’Igihugu yabanje gushima ibimaze gukorwa nyuma y’imyaka igera kuri 30, hatangiye gahunda yo kubaka Igihugu mu bikorwa bitandukanye, nyuma y’igiye kitari gito cyari kimaze mu icuraburindi, anagaragaza ko ibitarakorwa biri mu nzira yo gukorwa.

Agaruka ku buryo Abanyarwanda badakwiye kwemera ko bakomeza gucunaguzwa no gusindagizwa igihe cyose, Perezida Kagame yavuze ko nk’Abayarwanda mu byifuzo no mu bitekerezo byabo, bifuza kugera kure aho abandi bageze kandi ko nta wishimira guhora asindagizwa.

Ati “Ibyo mvuga bikwiye kuba bidushakamo imbaraga nyinshi, ni ukwihuta gukora, gukora neza kugira ngo dukore ibiramba tubikurikirane, ni ukugira ngo Abanyarwanda tutazasindagizwa igihe cyose, nta gaciro bifite. Guhora ufite ugufata ukuboko kugira ngo utagira icyo uba, bikagera no ku kugaburira, guhora usunikwa, usunikwa kubera iki? Ugusunika we yabivanye he utabivana wowe? Ugufata ukuboko nk’umuntu utabona, udafite umutima wo gushaka kugera aho ushaka, bizakorwa igihe cyose kuzagera ryari?”

Akomeza agira ati “Inzira yo kubivamo irahari, wahitamo kuyinyura cyangwa se ukicara ugakora ubusa, cyangwa se ugakora ariko nanone ugakora ubusa, ibyo byose iyo bidakozwe havamo bya bindi njya numva, ahantu abantu bavana umutima wo kubyihanganira, kumva ko ntacyo bitwaye guhora musindagizwa. Erega baragusindagiza barangiza bakagukubita inshi ukaba aribyo wishyura, ugacunaguzwa kugeza naho bakwigisha imico, uko ukwiriye kuba wifata, bikaba nk’aho Abanyarwanda nta muco bagira”.

Perezida Kagame avuga ko ikintu cyonyine gishobora kubikiza abantu, ari ukwimenya.

Yagize ati “Ikintu gishobora kubikiza abantu ni ugukora, kumenya icyo uri cyo, ko uri umuntu nk’abandi bose, kuko n’abo bagucunaguza ni abantu nkawe, ntabwo Imana yaremye abantu ngo ibashyire mu byiciro nka bya bindi by’ubudehe, ivuga ngo aba bazabaho batya. Ni mwe mubyishyiramo ibyo ngibyo, abashaka kuba gutyo bazabe gutyo birabareba bazabe batyo, ntabwo ariko twe ari ko dukwiriye kuba tumeze, ntitukabe dutyo ntabwo ariko bikwiye”.

Inama y’Igihugu y’Umushyirikirano ni ngarukamwaka ikaba ihuza abayobozi batandukanye b’Igihugu, hagamijwe kuganira hareberwa hamwe ibyagezweho ndetse hakanarebwa icyakorwa, kugira ngo Igihugu gikomeze gutera imbere.

Hari hashize igihe kigera ku myaka itatu iyi nama idaterana, kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye Isi muri rusange, iyaherukaga ikaba yarabaye mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka