Perezida Kagame yeteye igiti cy’u Rwanda ku biro bya AU
Perezida Kagame, tariki 29/01/2012, yateye igiti mu mwanya u Rwanda rwagenewe imbere y’inyubako nshya y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri Addis Ababa muri Ethiopia.
Kuri iyi nyubako nshya yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa, buri gihugu kiri mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe cyagenewe umwanya wo guteraho igiti.
Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 18 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe irimo kubera muri Ethiopia kuva tariki 29/01-30/01/2012. Iyi nama ni iya mbere ibereye muri iyo nyubako.
Muri iyi nama harimo abayobozi b’ibihugu bashya nk’uwa Tuniziya na Libiya. Biteganyijwe ko hazanatorwa umuyobozi mushya wa komisiyo y’Afurika yunze ubumwe uzasimbira Jean Ping.
Uwari usanzwe ari Perezida w’Afurika yunze ubumwe, Perezida Theodoro Obiang Nguema uyobora igihugu cya Guinee equatorial, we yamaze gusimburwa na Perezida Yayi Boni uyobora igihugu cya Benin.
Mu ijambo rye, Perezida Obiang Nguema, nubwo atagize igihugu atunga urutoki yanenze ibihugu byo hanze y’Afurika byivanga mu bibazo by’Afurika byitwaje inkiko mpuzamahanga mpana byaha hamwe n’imiryango yiyita ko yita ku burenganzira bwa muntu ikaba ibikangisho ku buyobozi bw’Afurika.
Jean Ping yashimye uburyo Abanyafurika bahagurukira kwicyemurira ibibazo aho byagaragaye muri Tunisia, Libya na Misiri ndetse abaturage bakagera kubyo bifuza bigaragaza ko nta cyarusha imbaraga abaturage mu gihe bashyize hamwe. Nawe yagaye cyane bamwe mu bivanga mu bibazo by’Afurika bakabikoresha mu nyangu zabo.
Muri Afurika, umwaka wa 2011 waranzwe n’impinduramatwara itari asanzwe aboneka aho abaturage bagerageje kwikuriraho abayobozi bafatwa nk’abanyagitugu kandi bari barambye ku buyobozi bitwaje ko batabona abandi babasimbura ngo igihugu gikomeze gutera imbere.
Abaturage bagaragaje imbaraga zo kwihitiramo ubuyobozi bubabereye ariko nyuma y’ibyo habonetse n’abanyamahanga babyivangamo bakangisha Abanyafurika kubacira imanza nk’aho Abanyafurika nta butabera bagira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|