Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakwiye kwitabwaho kuko ari bo Afurika itezeho ahazaza hayo.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu ihuriro ry'urubyiruko rwiteje imbere
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu ihuriro ry’urubyiruko rwiteje imbere

Yabitangarije i Sherm-el-Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rwa Afurika ribaye ubwa kabiri, akanitabira ikiganiro cy’urubyiruko rwiteje imbere, kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017.

Parezida Kagame yavuze ko urubyiruko rutuye umugabane wa Afurika rukwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Agira ati “(Urubyiruko) Ni bo mizero y’ejo hazaza (h’Afurika).”

Akomeza avuga ko igikwiye kwitabwaho ari ukureba ubushobozi urwo rubyiruko rwifitemo no gushyiraho ingamba n’uburyo ubwo bushobozi bwabo babukoresha mu guteza imbere Afurika.

Perezida Kagame avuga ko abaturage ari umutungo ukomeye wa Afurika
Perezida Kagame avuga ko abaturage ari umutungo ukomeye wa Afurika

Akomeza agaragaza ko muri rusange abaturage ba Afurika ari ubukungu bukomeye uyu mugabane ufite bwatuma urushaho gutera imbere.

Ati “Umugabane wacu uzwiho cyane kugira ubukungu kamere. Ariko agaciro k’abaturage bacu gasumbye cyane peteroli n’amabuye y’agaciro uyu mugabane utunze.”

Icyo kiganiro gihuza ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato cyanitabiriwe na Abdel Fattah, Perezida wa Minisiri, umunyemari Tony Elumelu na babiri muri ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka