Perezida Kagame yemeza ko n’abagize Guverinoma bakenera igitsure
Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari igihe biba ngombwa ko no mu bayobozi ayoboye akoresha igitsure kugira ngo ibyemeranyijwe bigerweho.

Perezida Kagame abitangaza abishingiye ko kuyobora abantu atari uguterera iyo kabone n’ubwo abo umuntu ayobora yaba abizeye.
Abishingira ku ntambwe u Rwanda rwateye mu bukungu nyuma y’imyaka 24 gusa ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “Intego nyamukuru yacu ni ugusohoza inshingano twihaye, gushakira ibisubizo ibibazo dufite. Ibi ntiwabigeraho buri wese atabajije ibyo ashinzwe.
“Nange mfite inshingano mbazwa. Ntabwo nakwiyicarira ngo ntegereze ngo ibintu bikorwe. Mpora mpangayitswe no kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza. Tugomba gusobanura ibyo dusabwa. Ibi nibyo bituma ninjira mu kumenya byose.”

Perezida Kagame avuga ko iyo asanze ibyemeranyijweho bitarakozwe kandi nta mpamvu ifatika bitarakozwe, hagomba kugira umwe muri Guverinoma ubishinzwe utanga ibisobanuro.
Ati “Ntabwo mbereyeho kubabera umuntu mwiza iyo ukoze ikosa. Rimwe na rinmwe tugirano ibiganiro bikomeye. Iyo bigenze gutya si uko mba ntagukunze, ni uko ibyo usabwa uba utabyujuje.”
Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga mu Ishuri Nyafurika ryigisha Imiyoborere (ALU), kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018.

Iri shuri rishya mu Rwanda ryari ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri ba mbere 38 baririrangijemo.
Yasabye aba banyeshuri gukoresha ubumenyi bahakuye mu gushyigikira iterambere ry’umugabane wa Afurika.


Kureba andi mafoto menshi kanda AHA
Amafoto: Plasiri MUZOGEYE
Ohereza igitekerezo
|