Perezida Kagame yemeza ko iterambere ryagerwaho nta mutungo kamere uhari

Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyafurika badakwiye kurambiriza ku mutungo kamere kuko abaturage ubwabo bafite imbaraga zazamura igihugu, nk’uko byagenze ku Rwanda.

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ifite amahirwe idakoresha
Perezida Kagame yemeza ko Afurika ifite amahirwe idakoresha

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yabajijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Afurika (Unversity of Africa), ubwo bamubazaga isomo Afurika yakwigira ku Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza, baturuka mu bihugu 70 byo muri Afurika n’isi, ku hazaza h’Afurika n’uko yakwikura mu bibazo by’ubukene irimo.

Perezida Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwabayemo ari yo ya mbere yarubereye isomo bituma rwiyemeza gushyiraho inzego zihamye.

Yagize ati “Twakuye amasomo mu mateka yaturanze bituma dushyiraho inzego zihamye kandi zifite akamaro. U Rwanda nta mutungo kamere rufite mwinshi ariko rwagaragaje ko abaturage bifitemo ubukungu bwinshi kandi bashobora kugera kuri byinshi.”

Yaboneyeho avuga ko n’ubwo Afurika ifite ibibazo byinshi ariko amahirwe ifite ari yo menshi kuruta kandi akaba yanayifasha kurenga izo mbogamizi. Avuga ko imikoranire n’ibindi bihugu ari yo nzira yo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka