Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro n’abaturage bibafasha guhindura imyumvire

Perezida kagame uri mu ruzinduko rwo kwegera abaturage mu Karere ka Karongi, avuga ko iyi gahunda ituma bagirana ibiganiro bibafasha guhindura imyumvire.

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yakomereje urugendo ari gukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Murenge wa Mubuga, ayo yakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bazindukiye kumva impanuro ze.

Yagize ati “Ibyo tuganira ni ibitugeza ku majyambere, ibituma duhindura imyumvire yacu ikaba myiza. Guhindura imyumvire bidufasha gukora vuba tukihuta mu iterambere.”

Perezida Kagame avuga ko abaturage bakwiye gufatanya bakazamura abagikennye kandi n’inzego za leta zikabigiramo uruhare.

Ahereye ku mashanyarazi u Rwanda ruri gushyira ingufu kwegereza abaturage, Perezida Kagame yavuze ko umushinga uhindura gaz yo mu Kivu ikabyara amashanyarazi werekana ibishoboka mu kwikura mu bukene.

Avuga ko ibyo bizakurura n’irindi terambere ririmo inganda n’amahoteli. Ariko akabasaba gukora cyane no kubumbatira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka