Perezida Kagame yemereye akarere ka Nyamasheke umuhanda wa kaburimbo uzagera ku Bitaro bya Bushenge

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yemereye akarere ka Nyamasheke umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero eshatu uturuka ku muhanda munini wa Kigali-Rusizi ukagera ku Bitaro bya Bushenge.

Ibitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke. Ni ibitaro byubatse ku buryo bugezweho ndetse bikaba byaremejwe ko ari ibitaro mpuzaturere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba (Regional Hospital).

Nubwo ibi bitaro byuzuye, hari hakiri imbogamizi z’umuhanda mwiza ubigeraho kuko kugeza ubu umuhanda wa kilometero 3 uturuka ku muhanda munini wa Kigali-Rusizi ugana kuri ibi bitaro ni uw’ibitaka.

Kuva ku muhanda Kigali-Rusizi ugana ku bitaro bya Bushenge hari umuhanda w'ibitaka.
Kuva ku muhanda Kigali-Rusizi ugana ku bitaro bya Bushenge hari umuhanda w’ibitaka.

Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagendereraga akarere ka Nyamasheke, tariki 16/01/2013, umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yamushimiye ibyiza yagejeje kuri aka karere ariko amusaba ko yabashoboza kubona umuhanda wa kaburimbo wagera ku bitaro bya Bushenge kugira ngo ufashe abarwayi bazajya baturuka hirya no hino bagana ibyo bitaro bitabagoye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame ntiyazuyaje kwemerera akarere ka Nyamasheke uwo muhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero eshatu kugira ngo abantu babashe kugera kuri ibi bitaro nta ngorane.

Perezida Kagame kandi yemeza ko guteza imbere ibikorwa remezo bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage ariko bikaba nk’igishoro ubwabyo kuko iyo bikozwe neza kandi bikaramba bitanga inyungu zifatika ku baturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka