Perezida Kagame yemereye abayobozi b’utugari terefoni zigezweho bita “Smart phones”

Perezida Kagame yemereye abayobozi b’utugari two mu Rwanda bagera ku 2,148 bateraniye mu mwiherero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, terefoni zigezweho zo mu bwoko bwa “Smart phones” mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha mu mu kugakora bifashishije ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2015, ni ho Perezida Kagame yaganiriye n’aba bayobozi bari mu mahugurwa y’iminsi icyenda, agamije kongera imbaraga mu miyoborere mu nzego z’ibanze no gutanga serivisi inoze.

Yagize ati “Turashaka ko ku rwego rw’igihugu tugira ibyo tubagezaho kugira ngo mureke kubigira urwitwazo kandi bimwe biri no mu bushobozi bwacu. Ibiri mu bushobozi bwacu tuzabibakorera kandi n’ibitari mu bushobozi bwacu tuzabibabwira mubeho mubizi.

Abafite telefoni za smart phones ni bangahe? Icyo nicyo dushaka kubanza gukemura. Abatazifite bazibashakira.”

Perezida Kagame yemereye abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari terefone zigezweho zikora mudasobwa "smart phone".
Perezida Kagame yemereye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari terefone zigezweho zikora mudasobwa "smart phone".

Mu bibazo bamugejejeho bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu guhanahana amakuru no gukora za raporo bifashishije ikoranabuhanga, bitewe n’uko batagira za mudasobwa na internet.

Gusa, Perezida Kagame yabibukije ko gukora akazi neza bidasaba ko umuntu aba afite ibya mirenge ariko abizeza ko mu gihe bakora neza ibyo bifuza byose bibafasha mu kazi bazabihabwa ari na bwo yahise abemerera terefoni za “Smart phones.”

Bari banezejwe cyane no kuganirizwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Bari banezejwe cyane no kuganirizwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yasabye abayobozi kwibaza impamvu abandi batera imbere ariko abo bayoboye ntibatere imbere, kuri we agasanga nta muntu uruta undi kuko niba hari abageze ku iterambere n’Abanyarwanda barigeraho.

Yabasabye guhera kuri bike bashoboye mu bushobozi bwabo, ariko bagaharanira no kugera ku iterambere rirambye kandi bakabikora mu bwumvikane n’abaturage bayobora.

Perezida Kagame ni umwe mu baperezida bazwiho gukunda ikoranabuhanga cyane no kuriteza imbere ku buryo muri 2013, ikinyamakuru "Wired Magazine" cyamuhaye akabyiniriro ka "Digital President" cyangwa Perezida ukunda ikoranabuhanga byahebuje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko yarakwiye no kuzigurira ingabo ze, kuko ba gitifu badakora bonyine ?!!!!

shira Anite yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Nibyiza kandi birashimishije kuko ni motivation umukuru w’igihugu cyacu turamuzi neza ko imvugo ariyo ngiro kandi turamukunda bityo ninama yatanze nizishyirwa mibikorwa igihugu cyacu kizarushaho kubakiza kuko aboyabwiraga babifitemo uruhare runini kumpinduka zigihugu cyacu.

Bayigamba jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Paul Kagame niwe muyobozi nyawe rwose ubereye abanyarwanda. wagize ngo aba bayobozi b’utugari se ntabahaye?uzakora akaze ke nabi ntazagire icyo yifasha

Murenzi yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka