Perezida Kagame yemeje uruhare rwa OIF mu kwiyunga k’u Rwanda n’u Bufaransa

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko kuva u Rwanda rwatangira gufata iya mbere mu gushaka kuzanzahura umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, hari icyo byongereye k’uko rwari rubanye n’u Bufaransa.

Hashize imyaka 24 u Rwanda n’u Bufaransa bitarebana neza, ahanini bishingiye ku ruhare u Rwanda rushinja iki gihugu ku ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Perezida Macron mu kuzura umubano w'ibihugu byombi
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Perezida Macron mu kuzura umubano w’ibihugu byombi

Habayeho guterana amagambo ku mugaragaro, ndetse n’uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda arahambirizwa.

Benshi mu babikurikiranira hafi ntibizeraga ko hari uburyo bwo gukemura ibyo bikomere hagati y’ibihugu byombi, uretse kuba u Bufaransa bwakwerura bugasaba imbabazi ku ruhare rutaziguye rwagize muri Jenoside.

Gusa kuri ubu Perezida Kagame yatangaje ko aho ibihe bigeze, u Rwanda rurajwe ishinga no kureba ahazaza kurusha uko rwakwibanda ku mateka y’ahashize.

Abajije n’umunyamakuru wa TV5 Monde niba kuba u Bufaransa bwarashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo bitaratanze umurongo mushya w’imibanire hagari y’ibihugu byombi, Perezida Kagame yagize ati “Nta kabuza ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa buri ku rwego rwisumbuyeho.”

Perezida Kagame yavuze ko uruhare runini ari urwa Perezida Emmanuel Macro, yemeza ko kuba akiri muto byamufashije kugira imyumvire ijyanye n’igihe isi igezemo kandi ikanagira uruhare mu guhindura byinshi mu Bufaransa.

Ati “Ibyabaye rero ni umusaruro w’iyo mitekerereze mishya yo kuvuga ngo ibintu ntago byakomeza kuguma uko byahoze kandi ibihe byo byarahindutse kuko hariho imbogamizi nshya ariko hakanabaho n’andi mahirwe mashya.

Umuntu wese utekereza gutyo nta kabuza akora ibijyanye n’ibitandukanye n’ibyo abantu bibwiraga, kuko twamenyereye kuba mu isi aho abantu batekereza ko uko byahoze mu myaka 30 cyangwa 40 ishize ni ko bizakomeza kugenda.”

Perezida Kagame yemeje ko kandi ibyo bihita bisobanura ko u Bufaransa bugiye kongera kugira ambasaderi mu Rwanda, ndetse akizera ko hazabaho n’ibindi byinshi abantu bakwiye kwitega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uvuze ukuri.Politike ni mbi cyane.Ibamo hypocrisy,ubugome,gutonesha abantu bamwe bakarya igihugu bonyine,etc...Nanjye nzasaba abana banjye be kujya muli politike.Njya numva ko hali idini imwe itajya muli politike (abayehova).

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 14-10-2018  →  Musubize

Ngiyi impamvu ituma abantu bamwe batajya muli Politike.
Ubu koko abanyarwanda bagiye kwibagirwa ukuntu twaraye amajoro menshi imbere ya French Embassy twamagana France yali yafunze Rose Kabuye?Ubu koko tugiye kwibagirwa uruhare France yagize muli Genocide?Politics is very bad and "hypocritical".Niyo mpamvu abantu bamwe batajya muli Politics kubera uburyarya buyibamo.OIF ihaye "absolution" France.Iyihanaguyeho ibyaha byose.Ngirango na cya cyaha cy’inkomoko,umenya nta Mufaransa uzongera kukigira.But God is watching otherwise.He must punish "all unrepenting sinners". It is a godly Principle.

Kabaka yanditse ku itariki ya: 13-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka