Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku barimo Gen. Jean Bosco Kazura
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo na General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba mukuru wa RDF.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uretse General Jean Bosco Kazura, Perezida Kagame yemeye ikiruhuko cy’izabukuru ku bandi ba General bane.
Abo ba General bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana.
General Jean Bosco Kazura wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu Ugushyingo 2019 nibwo yahawe inshingano zo kuba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yari asimbuye Gen Patrick Nyamvumba.
Icyo gihe yahawe izo nshingano ahita anazamurwa mu ntera, ava ku ipeti rya Major General agirwa General.
Muri Kamena ya 2023, nibwo Perezida Kagame yongeye gukora impinduka mu Ngabo z’u Rwanda, maze General Jean Bosco Kazura asimburwa ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na General Mubarakh Muganga.
Perezida Kagame, uretse aba ba General yemereye kandi ikiruhuko cy’izabukuru abandi ba Ofisiye bakuru muri RDF bagera ku 170 ndetse n’abandi bafite andi mapeti bagera kuri 992.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niko ubuzima bwacu buteye.Habaho kuvuka,gukura no gusaza.Nta n’umwe wacika iyo process.Icyangombwa ni ukwitwara neza mu buzima,wirinda ikibi cyose: Kwiba,ruswa,kwica,kunyereza,gushurashura,gusinda,etc...
Bituma abantu bagukunda,ndetse n’imana ikazaguhemba kuzabaho iteka mu bwami bwayo.