Perezida Kagame yazirikanye Ubunyarwanda bwaharaniwe n’intwari z’igihugu

Kuri iyi tariki ya 1/2/2014 yahariwe Umunsi mukuru w’Intwari, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kuzirikana ku ntwari z’Igihugu, zitangwaho urugero rwo kuba zaraharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe.

Mbere yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’intwari, i Remera mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye uwo muhango; bazirikanye ubupfura buranga intwari, ubumuntu no kugirira neza Abanyarwanda; aho Urwego rushinzwe Intwari rwabifashe nk’inkingi ikomeye y’ubunyarwanda.

Perezida Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari anunamira intwari zihashyinguye.
Perezida Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari anunamira intwari zihashyinguye.

Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Dr Iyamuremye Augustin yatangarije abari aho ati “Umunyaranda w’intwari arangwa no kumva ko inyungu z’igihugu ziza mbere y’inyungu ze bwite. Impamvu twibuka intwari ni ukugirango tuzifateho urugero kuko kera na kare abanyarwanda bari bashyize imbere ubutwari.”

Yasobanuye ko buri ntwari yose yibukwa, yaharaniye kubaka u Rwanda rwa bose; ahereye ku musirikare utazwi uri mu rwego rw’Imanzi, uhagarariye abantu(abasirikare n’abasivili) bose batanze amaraso yabo, kugirango barinde igihugu ngo kidafatwa mpiri.

Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kuzirikana ku ntwari z'igihugu, ku gicumbi cy'intwari.
Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kuzirikana ku ntwari z’igihugu, ku gicumbi cy’intwari.

Kuba Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema nawe yarashyizwe mu rwego rw’Imanzi ari rwo rwa mbere rw’intwari, ngo ni uko yiyemeje kubohoza igihugu ntiyatinya kumena amaraso ye. Urwego rw’Imanzi ruhabwa umuntu utakiriho, uba yaraguye ku rugamba cyangwa mu bikorwa by’ikirenga(biteye ubwoba), aharanira ineza y’Igihugu.

Urwego rwa kabiri rw’intwari ziyingayinga Imanzi, ni urw’Imena rurimo Umwami Mutara III Rudahigwa, uwari Ministiri w’intebe, Agatha Uwiringiyimana, Rwagasana Michel, Felicite Niyitegeka hamwe n’abari abanyeshuri b’i Nyange aribo Sylvestre Bizimana, Chantal Mujawamahoro na Beatrice Mukambaraga.

Ikirango cy'ubutwari kigaragaza umuntu usukira undi ibyari mu kabindi ke, bisobanura kwemera kumenera amaraso abandi.
Ikirango cy’ubutwari kigaragaza umuntu usukira undi ibyari mu kabindi ke, bisobanura kwemera kumenera amaraso abandi.

Umwami Rudahirwa yibukirwa kuba yarasabiraga u Rwanda ubwigenge, Agathe Uwiringiyimana ngo yashakaga ko abanyarwanda bose babana mu gihugu adashyigikirana n’uwari Perezida Habyarimana, Michel Rwagasana ngo yarwanyije ko habaho ubuhunzi ku banyarwanda mu gihe cy’ubwigenge.

Niyitegeka Felicite yanze gusiga abantu yari yarahaye ubuhungiro mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi, kimwe n’abana b’i Nyange ngo banze kwitandukanya n’abandi bahigwaga n’abacengezi mu mwaka wa 1997.” Aba bose bari bazi ko bashobora kuzira icyemezo bafashe, kandi niko byagenze barakizize”, nk’uko Dr Iyamuremye yakomeje asobanura.

Nta muntu urashyirwa mu rwego rwa gatatu rw’intwari ari rwo rw’ingenzi. Ingenzi ni umuntu w’inkwakuzi urangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa. Imena n’Ingenzi ngo Umuntu ashobora kubihabwa akiriho cyangwa yarapfuye, ariko Imanzi yo ngo agomba kuba atakiriho, nk’uko Urwego rubishinzwe rubisobanura.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

intwari zacu tuzirikana uyu munsi bitubere umwanya wo gutera ikirenge mu cyazo

vivi yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka