Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Nkubito Eugene
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.

Major General Nkubito Eugene
Izo mpinduka zagaragarijwe mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.
Major General Nkubito Eugene wazamuwe mu ntera, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|
Afande NKUBITO Eugene ni umuyobozi ubikwiye Imana izamukomereze imihigo mu nshingano ze. Ni ingabo ibikwiye.