Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye, anabaha inshingano

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye, anabaha inshingano, abandi bazamurwa mu ntera gusa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, riravuga ko Brigadier General Joseph Demali yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi, yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, hanyuma agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya.

Major Ephrem Ngoga, yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kenya.

Major Eustache Rutabuzwa yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Iryo tangazo kandi riravuga ko abofisiye 665 bazamuwe mu ntera, bakava ku ipeti rya Lieutenant, bakagirwa ba Captain, naho abandi 319 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa ba Lieutenant.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka