Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru, anabaha inshingano nshya
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, hakaba harimo abazamuwe mu ntera ndetse bahabwa n’inshingano nshya.

Major General Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General
Major General Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi
Lt General Jean-Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Major General Emmanuel Bayingana
Major General Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).
Ohereza igitekerezo
|