Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri, umwe ahabwa inshingano nshya
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.

Col. Innocent Munyengango
Colonel Munyengango yabaye umwarimu mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, yabaye umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame akaba yamugizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda.

Col. Claver Karara
Col Karara Claver abarizwa mu basirikare barwanira mu kirere (Air force), akaba yarabaye umwarimu mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, akaba yari ashinzwe ibikorwa bya girikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia.
Ohereza igitekerezo
|