Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare, anaha abandi inshingano nshya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lt Colonel abaha irya Colonel, anabagira abayobozi ba za Brigade, anashyiraho abayobozi bashya ba Diviziyo mu Ngabo z’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Itangazo ryasohewe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, rivuga ko Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda, ikorera mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera. Maj Gen Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Maj Gen Eugene Nkubito yahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Maj Gen Nkubito Eugene yari amaze umwaka ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Brig Gen Pascal Muhizi yahawe kuyobora Diviziyo ya Kabiri, ikorera mu Ntara y’Amajyarugu. Yigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, zagiye bwa mbere muri Mozambique.

Brig Gen Vincent Gatama yahawe kuyobora Diviziyo ya Kane iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Brig Gen Frank Mutembe, yahawe kuyobora Diviziyo ishinzwe ibikorwa mu Gisirikare cy’u Rwanda, akaba avuye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, aho yari akuriye ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Andrew Nyamvumba, yahawe kuyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abasirikare bahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadée Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidèle Butare na Emmanuel Nyirihirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok,nibyiza baba babikwiye pe

nzayisenga joseph yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka