Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi bakuru n’abato basaga 4500

Ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida azamura mu ntera abofisiye bakuru ndetse n’abapolisi bato bose hamwe 4592.

Abazamuwe bari mu byiciro bine, birimo icy’abapolisi bari mu rwego rw’abakomiseri (Commissioners), kirimo abahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) 4, hakaba hari abari mu cyiciro cy’abofisiye bakuru (Senior Officers) 3 bahawe ipeti rya Chief Superintendent of Police(CSP), icyiciro cy’abofisiye bato (Junior Officers) 1006 hamwe n’icyiciro cy’abapolisi bato 3579.

Mu bazamuwe hari abofisiye bakuru 2 bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bahawe ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP), Abofisiye bato 100 bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) bahawe ipeti rya Superintendent of Police (SP).

Abahawe ipeti rya CIP bavuye ku rya Inspector of Police (IP) ni 266, mu gihe abagera 638 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe bagahabwa irya IP.

Mu iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba suzofisiye n’abapolisi bato ba polisi y’u Rwanda, ba suzofisiye bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) 56 bazamuwe bahabwa irya Chief Senior Sergeant (CSSGT), naho abari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) 365 bazamuwe bahabwa ipeti rya (SSGT).

Hanazamuwe abapolisi bato bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) 928 bahawe ipeti rya (SGT), mu gihe 2.240 bari bafite ipeti rya Constable (PC) bazamuwe bagahabwa irya (CPL).

Uretse abazamuwe mu ntera, hari n’abirukanywe 481 harimo 40 ba basuzofisiye naho abandi 441 ni abapolisi bato.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko impamvu zigenderwaho kugira ngo umupolisi azamurwe mu ntera ari uko abagejeje igihe bikabafasha kugira ngo bahabwe inshingano nshya zisumbuye ku zo bari basanzwe bakora, gusa ngo baba baranitwaye neza bagakora akazi kabo neza kuko abatujuje inshingano zabo birukanwa.

Ati “Abapolisi basabwa gukora neza bakuzuza inshingano zabo kandi bagakura mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwa polisi no gukora akazi neza no kubaka ubunyamwuga bwa gipolisi bugendera ku myitwarire bakaziririza ibizira, bagakora ibyemewe n’amategeko. Ibyo rero abatabyubahirije bakitwara nabi, bagakora amakosa ya disipuline, aya ruswa, bagata akazi, abo amategeko agena ko bakurikiranwa bakirukanwa”.

Akomeza agira ati “Muri bariya 481 barimo ibyo byiciro byitwaye nabi, imyitwarire mibi cyangwa se kutagira disipuline, harimo abari bariye ruswa, abataye akazi, birukanwe”.

Abirukunywe ngo bagomba kubera urugero abasigaye, bakabireberaho kuko nta gihembo cyo gukora nabi ahubwo umuntu ahembwa kuko yakoze neza, akaba aribwo aguma muri Polisi akanazamurwa mu ntera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka