Perezida Kagame yazamuye Abapolisi 618 mu ntera zitandukanye

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 113, kuri uyu wa gatatu tariki 03/04/2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye abapolisi 618 mu ntera zitandukanye.

Mu bapolisi bazamuwe mu ntera harimo Stanley Nsabimana wari ufite ipeti rya Commissioner of Police akaba yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General of Police (DCG).

Abapolisi 10 bakuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police bahabwa irya Commissioner of Police, naho abandi 14 bahabwa ipeti rya Assistant Commissioner of Police, 12 muri bo bari bafite ipeti rya Chief Superintendent abandi babiri bari basanganywe irya Superintendent.

Theos Badege yahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police.
Theos Badege yahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, wari ufite ipeti rya Superintendent yahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yazamuye mu ntera Abapolisi bato 1650; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi ribigaragaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi nkuru irasekeje kweri. Aba banyamakuru ni danger. Reba umutwe w’inkuru: "Perezida Kagame yazamuye Abapolisi 618 mu ntera zitandukanye" hanyuma urebe n’umwanzuro: "Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yazamuye mu ntera Abapolisi bato 1650; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi ribigaragaza" Ibi bintu bihuriye bantu bakuru.

Remi yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

nibyiza ko bakomeza aho bari bagejeje mukuzamurwa mu ntera ntibibatere kwirara ngo babaye ba chef ahubwo bakomeze umurego twubake igihugu gfatika kandi gifite intego

karinganire yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

none se ibi bishatse kuvuga ko ntakibazo kiri mubukungu bw’igihugu?kuzamura 1650!

STEVEN yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Mbere nambe tubanje kubashimira intera mugezeho yokutugezaho amakuru muburyo bwihuhu kandi bwiza nifuzagako kubwange mukomereze gutera imbere.

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

ni ngombwa kuko barakora cyaneeeeeeeee

enock yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka