Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo.

Ni inama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cya RPF giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, ihuza abanyamuryango babarirwa muri 650 bahagarariye inzego zitandukanye.

Iyo nama yibanda ku gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’uwo muryango, zashyizweho muri manda ya Perezida ya 2017-2024, imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’u Rwanda.

Iyo nama ibaye ni yo ya mbere ihuje abanyamuryango benshi, Perezida Kagame akavuga ko ihujwe n’ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuyogoza isi, ariko Abanyarwanda bagomba gushyira imbaraga mu kucyirinda.

Perezida Paul Kagame atangiza iyo nama yasabye abanyamuryango kwimenya, kumenya inyungu zabo n’uburyo bwo kuzigeraho, abasaba kugira imyitwarire inoze kuko utayifite bizamugora kugendana n’abandi no kugera ku byo ateganya.

Perezida Kagame avuga ko abantu bazashobora kumenya ibyo bashaka n’inyungu bakeneye mu byo bakora ari byo bibayobya.
Agira ati "Abashaka gukoresha u Rwanda mu nyungu zabo iyo batabashije kubigeraho, icyo bakora ni ukubakerereza. Gusa icyiza ni uko muri bo nta Mana ibarimo, ni abantu nkanjye".

Perezida Kagame avuga ko hari urubyiruko rwinshi rwatojwe kuyobora haba mu buyobozi bw’ishyaka, haba no mu buyobozi bw’igihugu.

Yavuze ko umuyoboro wa RPF-Inkotanyi ari ukubaka ibikomeza gutuma uwo muryango urushaho kwitwara neza mu rugamba urimo, akongeraho ko imyitwarire myiza izatuma abanyamuryango bashobora nibura kugera kuri 30% y’ibyo bifuza, kandi ibyo bigera kuri bakeya.

Avuga ko Umuryango wa RPF udakeneye kugera ku nyungu nkeya, ahubwo umurongo wa RPF ni ukubaka ibigeza inyungu ku Banyarwanda bose hatabayeho ivangura

Perezida Kagame avuga ko kugera ku Banyarwanda bose bijyana no kwihutisha serivisi.
Ati "Kuki ikibazo cyatwara ukwezi cyangwa umwaka kugira ngo gikemuke? Uko utinda cyane, ni ko uhomba. Ndetse ubuzima burashobora gutakara mu gihe cyose. Ni aya masomo dukwiye gukura mu bibazo twatewe n’icyorezo ya Covid-19".

Akomeza agira ati "Hariho amasomo meza, ni yo mpamvu hatitawe ku bushobozi buke dufite, uko twitwaye kuri iki cyorezo byarigaragaje, atari mu karere gusa ahubwo no ku isi yose".

Mu gihe inama ihuje abanyamuryango ba RPF mu kwezi ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Kagame avuga ko kwibuka Jenoside bijyana no gutekereza ku banyapolitiki babi bayiteje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka