Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Imibare igaragaza ko 60% by’Abaturarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 byuzuye. Ni mu gihe kandi imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abandura iki cyorezo, abajya mu bitaro ndetse n’abahitanwa na cyo bagabanutse.

Kugeza ku wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 mu Rwanda abari bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo rwa Covid-19 bari 8,826,955, abamaze guhabwa doze ebyiri ni 7,854,277, naho abamaze guhabwa doze ishimangira bakaba ari 1,780,666.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022.

Kanda HANO urebe ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022.

Kanda HANO urebe imyanzuro yari yafatiwe mu nama y’ubushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka