Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Ni inama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nk’utubari twakomeje gufungwa kuva iki cyorezo cyakwaduka muri Werurwe 2020. Hari n’ingendo z’umugoroba kugeza kuri ubu zitemewe nyuma ya saa mbili z’umugoroba, bikaba byitezwe ko amasaha y’ingendo ashobora kongerwa.

Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho. Ababa muri ibi bikorwa bari mu bahungabanyijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo, kuko byinshi byahagaze kuva kicyaduka kugeza n’ubu.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Kanda HANO umenye imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yo ku itariki 01 Nzeri 2021

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama yari yateranye tariki 18 Kanama 2021.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntukur nizeyeko batuzirina kd icyambere ninyungu zumuturarwanda nizeko ibiravamo ko tubyishimira

Nsekanabo celetsin yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka