Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abagize Guverinoma bagiye gutangira ikiruhuko kizarangira tariki 31 Kanama 2021.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko abagize Guverinoma babanje kugezwaho gahunda eshatu zirimo iyo gutanga inkingo za Covid-19, mbere y’uko bajya gutangira ikiruhuko.

Ku bijyanye n’icyorezo Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yagaragarijwe ko abamaze gukingirwa bagera hafi kuri miliyoni imwe, ikaba yashimiye ibihugu n’Imiryango bikomeje gutanga inkingo, ndetse no kuba Abaturarwanda barimo kwitabira kuzihabwa.

Inama y’Abaminisitiri isaba Abaturarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirimo kugenda ziboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira ry’icyorezo.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rikomeza rigira riti “Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamuwa neza no gukaraba intoki”.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho kandi ibijyanye n’impapuro mpeshwamwenda(Eurobonds) Leta iherutse gutanga ku bashoramari b’i Burayi, kugira ngo bayigurije amadolari ya Amerika miliyoni 620(aragera kuri miliyari 620 z’Amanyarwanda), akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 hiyongereyeho inyungu ya 5.5%.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho amakuru y’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika na Mozambike, ishima uburyo umutekano mu duce dutandukanye tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambike utangiye kugaruka, biturutse ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’icyo gihugu.

Inama y’Abaminisitiri ivuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Mozambike ndetse n’ibindi bihugu mu kubungabunga umutekano no guharanira iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukunda amakuruyanyu ategereraho igihe mujyemudusura muntara natwe mutugereho mumenye nibibera mumiyobirere y,inzegozibanze

Uwingeneye eliabu yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka