Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni inama yitezweho gufatirwamo imyanzuro ishobora koroshya ingamba zimaze iminsi zikurikizwa zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Izo ngamba zari zisanzweho zishobora kuvugururwa zirimo nko kuba amasaha y’ingendo yari yemewe kugeza saa mbili z’umugoroba, ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’ahasigaye mu gihugu ntizari zemewe, kimwe n’ingendo hagati y’Uturere, keretse ku wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Icyakora hari izindi gahunda na zo zimaze igihe zitegereje zirimo nk’utubari, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bitarigera bifungurwa kuva inngamba zo guhangana n’iki cyorezo zatangira kubahirizwa guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.

N’ubwo icyorezo kikiriho, icyizere cy’uko zimwe mu ngamba zishobora koroshywa, abantu bagishingira ku kuba ubu u Rwanda rukataje muri gahunda yo gutanga inkingo, ndetse imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19 ikaba imaze iminsi bigaragara ko yagabanutse.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ryose buiya bongereye abantu tukikorera ubukwe baba bagize neza God bless you for your information🙏

Jeanne yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Turashima ubuyobozi bwacu uburyo budahwema kutureberera murakoze murakarama

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Turabashimira kubwamakuru mutugezaho kugihe

Uwase yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka