Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba za #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).

Byitezwe ko iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nko kuba amasaha y’ingendo ndetse n’ayo gutanga serivisi zitandukanye ashobora kwiyongera.

Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka