Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba za #COVID19
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).

Byitezwe ko iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.
Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nko kuba amasaha y’ingendo ndetse n’ayo gutanga serivisi zitandukanye ashobora kwiyongera.
Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame is chairing the first Cabinet Meeting of the year during which current measures to mitigate the spread of Covid-19 will be reviewed. pic.twitter.com/I78Gu12ACr
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 26, 2022
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|