Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Inama y’Abaminisitiri iheruka yari yateranye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Mu bihe bishize inama nk’izi zagiye ziga ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’Igihugu, ariko hakabamo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi minsi izi ngamba zakomeje kugenda zoroshywa hakurikijwe ko icyorezo cyakomeje gucogora, hakurikijwe kandi kuba u Rwanda rwarashyize ingufu mu gukingira.
Kanda HANO urebe ibyemezo byafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri
Kanda HANO urebe imyanzuro yari yafatiwe mu nama y’ubushize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|