Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje aya makuru.

Ni inama yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Ni mu gihe kandi imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abandura iki cyorezo, abajya mu bitaro ndetse n’abahitanwa na cyo bagabanutse.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 ikaba yaratangarijwemo ko ingendo zemewe amasaha yose, ndetse ko utubari tuzajya dufunga saa munani z’ijoro.

Kanda HANO urebe imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022

Kanda HANO urebe imyanzuro yari yafatiwe mu nama y’ubushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Badufashe badukureho agapfukamunwa.

Rugero yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka