Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Ni inama yitezweho gufatirwamo ingamba zerekeranye n’uko ibikorwa bitandukanye mu gihugu bikomeza ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iki cyorezo bigaragara ko kimaze iminsi cyaragabanyije ubukana, nk’uko imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abandura igaragaza ko yagabanutse, imibare y’abakira ikiyongera.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe amashuri arimo gufungura hakurikijwe gahunda yashyizweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima.
Icyakora hari izindi serivisi abazikora bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa nk’abacuruza utubari, amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, abacuruza iby’imikino y’amahirwe, n’ibindi.
Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni inama yongeye gukomorera ingendo za rusange zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara, itanga n’umurongo ku bijyanye no gufungura amashuri, abatwara abagenzi ku magare na bo bongera gukora ku mafaranga, dore ko bari bamaze igihe badakora.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.
President Kagame is currently chairing a cabinet meeting at Urugwiro Village. pic.twitter.com/9MgytteKEa
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Imipaka izafungurwa ryari?