Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri.

Iyo nama yabereye mu biro by’umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ikaba yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama ibaye mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana. Imibare yatangajwe mu bihe bitandukanye igaragaza ko mu minsi icumi, ni ukuvuga kuva ku itariki 11 kugeza tariki 20 Kamena 2021, hagaragaye abantu bashya 3153 banduye, hapfa abantu 16 mu gihe abakize ari 178.

Imibare imaze iminsi tangazwa kandi igaragaza ko abandura ku minsi biyongereye cyane barenga ijana, cyane cyane kuva ku itariki 08 Kanama 2021 aho kuri iyo tariki habonetse abarwayi bashya 127, mu gihe ku munsi wabanjirije iyo tariki bari 62.

Imibare ya vuba aha yakomeje kugaragaza ko izamuka cyane, aho nko ku Cyumweru tariki 20 Kamena habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu tariki 18 Kamena hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

Nyuma y’ubu bwiyongere byitezwe ko iyi nama yateranye igitaraganya byari byitezwe ko ishobora gufatirwamo ingamba zikarishye zigamije guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kanda HANO usome imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana mu cyumweru kimwe gishize, ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021. Kanda HANO urebe imyanzuro yari yafatiwe muri iyo nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri twese nkabanyarwanda dukwiriye gukumira icyi cyorezo

Vedasye yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Nukuri twese nkabanyarwanda dukwiriye gukumira icyi cyorezo

Vedasye yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Kigali today rwose amakuru muyarugerezaho igihe turabibashimira!

Cyriaque yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Bayobozi bacu mudutekerereza rwose muhatubere Dore icyorezo cyigize akaraha kajyahe!

Cyriaque yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka